Mukomere abakunda igisoro

Murakaza neza kuri iyi site www.igisoro.com

mobile-icon

Igisoro cyangwa ikibuguzo mu Rwanda no mu Burundi,
dore amagambo amwe agaragaza ukuntu uno mukino ukinwa n’abantu benshi.

Gisoro, awale, awele, ibisoro, ikibuguzo, ikisoro, kubuguza, Kusuro, Kuwaguza
ibisoro, Kubuguza.

Uno mukino rero ukunzwe n’abantu benshi mu bihugu byinshi, ukwiye kumenyekana.
Kumenya aho uturuka ntibyoroshye.
Ukinwa n’abantu babiri kandi umukino ushobora kumara igihe gito cyangwa kirekire ho gato, hari n’igihe umara amasaha.

Amategeko yacyo aroroshye ariko gutsinda nti byoroshye buri gihe iyo ikina n’undi muntu. Igisoro gisaba ko umuntu amenya imibare yo gutsinda, kumenya guteganya mbere uko inka ziraba zihagaze no kumenya imitego y’uwo muri gukina.

Kuri iyi site, hariho amategeko kubantu batazi kubuguza,
n’abantu bagashobora gukina n’igisoro, hakaba hagomba kujyaho inzego eshatu zubukare.

Tuzajya tunaganira ababishatse, twungurane ibitekerezo kugisoro n’amategeko yacyo.